Mutesi Jolly yahishuye abatekamitwe bamuyobeyeho

Mutesi Jolly yahishuye abatekamitwe bamuyobeyeho

 Apr 17, 2023 - 09:01

Miss Mutesi Jolly yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2022 hari abatekamitwe bo muri South Africa bamuyobeyeho ariko abavumbura mbere y'uko ibyo bashakaga bigezweho.

Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yahishuye ko umwaka ushize wa 2022 yahuye n'abatekamitwe bo muri Africa y'epfo bamushukisha kumuhemba umushahara wa miliyoni 3 z'amadolari ya America mu gihe cy'imyaka itatu yashoboraga kongerwa.

Uyu mwari yavuze ko yahawe ubutumire bwo kujya muri iki gihugu hanyuma yabaza impamvu ariwe watoranyijwe, abwirwa ko bifuza umukobwa w'icyeza n'igihagararo wo muri Africa y'uburasirazuba kugirango biborohere gukorana n'abashoramari bo muri America.

Ati "Umwaka ushize rero, nabonye ubutumire bwo kujya muri South Africa nkumukandida ushobora kwakira igitaramo cya Netflix hamwe na Kylie J & Drake. 

Nabajije impamvu ari jye watoranyijwe, bambwiye ko bakeneye umukobwa wo muri Afrika y'uburasirazuba ufite igihagararo ndetse n'ubwiza budasanzwe ikirenzeho akaba ari umuhanga ku buryo byabafasha gukorana n'abashoramari bo muri America"

Icyakora Mutesi yagize amakenga, akurikiranye neza anabifashijwemo n'ambasade y'u Rwanda muri South Africa, bamubwira ko abo bagabo ari abatekamitwe bashakishwa n'igihugu cya South Africa.