Kinyoni wandikiraga abahanzi nyarwanda yitabye Imana

Kinyoni wandikiraga abahanzi nyarwanda yitabye Imana

 Nov 18, 2022 - 07:42

Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akanazitunganya Kinyoni wabarizwaga muri Country Records yitabye Imana azize uburwayi.

NIYONKURU Jean Claude wari uzwi nka Kinyoni yitabye Imana. Ni inkuru yagiye hanze muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu mu itangazo ryashyizwe hanze na County recors yakoragamo ya Nopja usanzwe ari mukuru we.

Kinyoni yari umwe mu banditsi bakomeye mu ruganda rwa muziki nyarwanda ndetse yari umwe mu bafasha bya hafi producer Element mu gutunganya amajwi.

Yanditse indirimbo zitandukanye zirimo “Kola” ya The Ben n’zindi.

Uyu musore yanditse indirimbo nyinshi zirimo “Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy, Maria ya Nick Dimpoz n’izindi nyinshi ziganjemo iza Davis D, Bruce Melodie n’abandi.

Uyu musore kandi yari afite ubuhanga butangaje mu kuririmba dore ko abahanzi benshi ndetse na Element bamwifashishaga mu kuririmba no gushaka injyana y’indirimbo.

Nk’uko ibaruwa ituruka muri Country Records ibiviga, uyu musore yaguye mu bitari bya Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Kinyoni ari mu bakoze ku ndirimbo ya mbere yakozwe na Element "Henzap" ya Bruce Melodie.

Kibyoni niwe wanditse indirimbo "Kola" ya The Ben.

Kinyoni yababaje benshi nyuma yo kwitaba Imana.