Ibi yabivuze ku wa 05 Werurwe 2026, ubwo ikipe ya Inter Miami CF yose yari yatumiwe muri White House kwizihiza igikombe cya mbere yatwaye cya shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer).
Mu ijambo rye Trump yashimye cyane Messi, avuga ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.
Ati: “Uyu munsi turi guha icyubahiro abantu bafite impano idasanzwe. Ni icyubahiro gikomeye kuri njye kuvuga nti 'Murakaza neza muri White House, Lionel Messi.”
Perezida Trump yavuze ko nubwo Messi ari umukinnyi ukomeye, na mugenzi we bahora bahanganye, Cristiano Ronaldo na we ari umukinnyi ukomeye cyane.
Ati: “Hari undi mukinnyi witwa Cristiano Ronaldo. Ni umukinnyi ukomeye cyane, ariko nawe uri umukinnyi ukomeye.”
Trump kandi yavuze ko mu myaka yashize yigeze kureba imikino ya Pelé igihe yakinaga muri New York Cosmos, avuga ko kuri we atekereza ko Messi yaba aruta Pele.
Ibi byatumye abantu bari bitabiriye uwo muhango baganira ku kibazo kimaze igihe kivugwaho cyane mu mupira w’amaguru, abantu bajya impaka ku mukinnyi uruta abandi hagati ya Lionel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse na Pelé.
Perezida Trump yahuye na Lionel Messi
Trump aherutse no guhura na Cristiano Ronaldo
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
