Tammy Abraham wahoze akinira Chelsea yakoze impanuka y'imodoka

Tammy Abraham wahoze akinira Chelsea yakoze impanuka y'imodoka

 Jan 4, 2022 - 04:39

Kuri uyu wa mbere rutahizamu Tammy Abraham yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu myitozo ya AS Roma Imana ikinga ukuboko.

Uyu mwongereza w'imyaka 24, yinjiye muri Serie A avuye muri Chelsea mu mpeshyi ishize nyuma y'uko yari yifujwe n'umutoza Jose Mourinho kandi atari kwisanga neza muri Chelsea.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yari muri Porsche Cayenne ye ubwo yagonganaga n’indi modoka nto.

Uyu mukinnyi ngo yahise ajya kureba umushoferi bagonganye bikimara kubaariko nawe biba amahire asanga atakomeretse.

Nyuma y'ibi ntibyari ngombwa ko polisi yatabara kuko abagonganye bose bagize amahirwe yo kurokoka nta n'ikindi kibazo kibayeho.

Ibiganiro hagati ya Tammy Abraham n’uyu mushoferi w’umugore bagonganye bivugwa ko byarangiye mu bwumvikane,bombi bakomeza gahunda zabo bari bagiyemo.

Tammy Abraham akomeje kuba umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri AS Roma ya Jose Mourinho dore ko ari kumufasha cyane ndetse byongeyeho ni Jose Mourinho ukunda abakinnyi bafite imbaraga z'umubiri nka Tammy Abraham.

Tammy Abraham yakoze impanuka y'imodoka(Image:The sun)

Ubwoko bw'imodoka bwa Porsche Cayenne niyo Tammy Abraham yari atwaye(Net-photo)