Rutahizamu w'Amavubi yerekeje muri Syria

Rutahizamu w'Amavubi yerekeje muri Syria

 Aug 10, 2022 - 11:38

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Sugira Ernest' yabonye ikipe nshya muri Syria.

Rutahizamu Sugira Ernest wakiniraga ikipe ya AS Kigali mu mwaka w'imikino ushize, yamaze kubona ikipe nshya yitwa Al Wahda yo mu kiciro cya mbere muri Syria.

Mu mpera z'umwaka w'imikino ushize nibwo Sugira Ernest yarimo asoza amasezerano ye mu ikipe ya AS Kigali, ariko ntibyashobotse ko yakongera amasezerano muri iyi kipe.

Amakuru ahari avuga ko Sugira Ernest yahawe ibihumbi 20 by’amadorali, akaba ari arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse akazajya ahembwa ibihumbi bitatu by’amadorali ku kwezi, aho ari arena miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Al Wahda SC Sugira Ernest agiye kumaramo umwaka, ni imwe mu makipe afite abafana benshi muri iki gihugu.

Rutahizamu Sugira Ernest yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gukinira amakipe arimo AS Muhanga, APR FC, AS Kigali ndetse na Rayon Sports. Ni rutahizamu kandi wakiniye ikipe ya AS Vita Club muri DR Congo

Sugira Ernest asanzwe ari rutahizamu w'Amavubi

Sugira yahawe ikaze muri Al Wahda SC