Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic yatanze ubuyobozi bw'iyi kipe kubera gushinjwa kuba inshuti ya Putin

Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic yatanze ubuyobozi bw'iyi kipe kubera gushinjwa kuba inshuti ya Putin

 Feb 26, 2022 - 18:08

Roman Abramovic wari uyoboye ikipe ya Chelsea kuva mu 2003, yamaze gutangaza ko atakiyoboye iyi kipe.

Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic yamaze gutangaza ko ububasha n'inshingano zo kureberera iyi kipe yamaze kubyikuraho akabiha umuryango Chelsea foundation (Charitable foundation)

Uyu mugabo w'imyaka 55 yafashe Chelsea mu 2003 ndetse kuva yayifata yabaye nk'ivutse bushya kuko yatwaye ibikombe bigiye binyuranye, Premier league, champions league ebyiri hamwe n'ibindi.

Mu minsi ishize ubwo Uburusia bwateraga Ukraine, Abramovic ni umwe mu bashyizww mu majwi dore ko azwi ko ari inshuti y'akadasohoka ya Vladimir Putin n'ubwo uyu muherwe wa Chelsea avuga ko batakiri inshuti ndetse atanashyigikiye intambara.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Roman Abramovic yasohoye ubutumwa yifashishije uribuga rw'ikipe ya Chelsea, avuga ko inshingano yari afite muri iyi kipe no kuyitaho abihaye umwe mu miryango ikora ibikorwa by'urukundo.

Yagize ati:"Mu myaka isaga 20 maze mfite Chelsea FC, nahoraga mbona ko inshingano zange ari kwita ku ikipe, mfite akazi ko kumenya ko ikipe iri gutsinda nk'uko dushobora kuba uyu munsi, twubaka ku bw'ejo hazaza ndetse tunakora neza muri kominote yacu.

"Nahoraga mfata imyanzuro inyungu z'ikipe arizo zindi ku mutima. Ndacyafite izo ndangagaciro.

"Iyo niyo mpamvu ndi guha muryango wa Chelsea ukora ibikorwa by'urukundo inshingano zange no kureberera ikipe ya Chelsea.

"Ndizera ko ubu bari mu mwanya mwiza wo kwita ku nyungu z'ikipe, abakinnyi, abayobozi n'abafana."

Ibi Roman Abrmovic abivize nyuma y'uko MP Christ Bryant yari yasabye ko Abramovic yakwamburwa ikipe ya Chelsea ndetse n'indi mitungo ye iri mu Bwonhereza.

Ibi birakurikira inyambara Uburisiya bwashoje kuri Ukraine aho ibigo bikomoka mu Burisiya biri kugenda biterwa umugongo mu bucuruzi butandulanye, noneho byongeyeho Abramovic we azwiho ubucuti na Putin.

Ikipe iraba ifitwe na Chelsea foundation aho kuyoborwa na Roman Abramovic nk'uko byari bisanzwe. Ibi nibikomeza birarangira Roman Abramovic atanze ikipe burundu.

Abramovic yageze muri Chelsea mu 2003(Image:The Mirror)