Ballon D'Or 2021! Cristiano Ronaldo yateje impagarara yisama yasandaye

Ballon D'Or 2021! Cristiano Ronaldo yateje impagarara yisama yasandaye

 Nov 29, 2021 - 18:56

Cristiano Ronaldo wari witezwe n’abakunzi batari bake ntacyo yacyuye.

Cristiano Ronaldo wari umaze gutanga itangazo ryihanangiriza umuyobozi w’ikinyamakuru France Football Pascal ferré avuguruza inyandiko yari yashyizwe hanze n'uyu muyobozi Pascal Ferré ivugako Cristiano Ronaldo yigeze kumubwirako intego ze ari ukuzasoza umupira w’amaguru arusha Lionel Messi Ballon d'or nyinshi.

Cristiano Ronaldo yahise ajya kunyomoza ayo makuru avugako atigeze abwira Pascal Ferré ko yifuza kuzarusha Lionel Messi Ballon D'Or nyinshi, ngo Pascal Ferré yaramubeshyeye. Avugako kuri we intego ye nyamukuru ari ugutsinda agatwara ibikombe mu ikipe ye ndetse na Portugal igihugu cyamwibarutse.

Cristiano Ronaldo yabanje kwihanangiriza Pascal Ferré ahakanako atamubwiyeko ashaka kuzarangiza umupira arusha Ballon D'Or nyinshi Lionel Messi, ati “Arashaka kuzamukira ku izina ryange “ (Cristiano Ronaldo Instagram photo )

Ibirori bimaze gutangira abantu batekerezagako abayobozi ba France Football ikaba ari nayo itegura ikanatanga ibihembo bya Ballon D'Or ko bashobora kujya ku gitutu bityo bigatuma Cristiano Ronaldo utaritwaye neza cyane muri uyu mwaka ushize yaza kubona igihembo yibikaho.

Cristiano Ronaldo yari yarabaye uwatsinze ibitego byinshi mu butaliani umwaka ushize aho yari yaratsinze ibitego 29 ndetse agatsinda ibitego 5 muri Euro aho yanabaye uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

Ibyo abantu bari biteze sibyo byabaye kuko ubwo batangazaga uko imyanya ihagaze Cristiano Ronaldo n’abakunzi be batunguwe cyane kuko yisanze atari no mubakinnyi batanu beza kuko we yisanze ku mwanya wa 6 byatunguye benshi.

Cristiano Ronaldo yabaye uwa 6 mu gihe imbere ye haje Ngolo Kanté wa 5, Karim Benzema wa 4, Jorginho wa 3 , Roberto Lewandowski wa 2 ndetse na Lionel Messi watwaye iyi Ballon D'Or ya 2021 ikaba iya 7. Ni we mukinnyi umaze kuyitwara inshuro nyinshi ku isi.

Cristiano Ronaldo ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko Lionel Messi ntarisanga ku mwanya wa 6 mu bihembo bya Ballon’dor kuva yatangira kubihatanira mu mwaka wa 2009 (Ballon’dor Instagram photo)

Cristiano Ronaldo kandi amahirwe yo gukomeza guhangana na Lionel Messi yayoyotse kuko imyaka agezemo itakimwemerera gukora ibikomeye nkuko byahoze bityo biramushyira ku gitutu cyuko Lionel Messi yamaze kumusiga Ballon’dor 2 kandi babaga birukankanaho.

Lionel Messi yakomeje kwanikira Cristiano Ronaldo muri za Ballon’dor bibitseho kuko yatwaye iya 7 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 5 (Ballon’dor Instagram photo)