APR FC yahuye n'uruva gusenya imbere ya RS Berkane

APR FC yahuye n'uruva gusenya imbere ya RS Berkane

 Dec 5, 2021 - 17:10

APR FC yatsinzwe na RS Berkane mu ijonjora rya nyuma rya CAF confederation cup

Nyuma y'igihirahiro hibazwa igihe umukino wa APR FC na RS Berkane uzabera n'aho uzabera,uyu mukino waje kuba kuri icyi Cyumweru.

Wari umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mbere yo kujya mu matsinda ya CAF confederation cup ya 2021-2022.

Umukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa, mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yananiwe gukuramo RS Berkane muri CAF confederation cup(Net-photo)

Kuri uyu mukino, uruhande rwa APR FC intego yari gutsinda ikipe ya RS Berkane kugira ngo ibashe kugera mu cyiciro cy'amatsinda nk'uko yariyo ntego yayo uyu mwaka.

Amakipe yombi yatangiye asatirana ndetse APR FC biza kuyihira mbere gato y'uko igice cya mbere cyirangira Byiringiro Lague yayitsindiye igitego cya mbere.Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n'igitego cyimwe ku busa bwa RS Berkane.

Ariko mu gice cya kabiri ntibyakomeje guhira APR FC kuko yishyuwe igitego ikanatsindwa icya kabiri.Ibi byaje gutuma umukino urangira ari ibitego 2 bya RS Berkane kuri 1 cya APR FC

Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF confederation cup ikaba igiye gukomeza shampiyona y'u Rwanda ari nako ikina imikino itakiniye igihe.