Urutonde rw'abahanzi 10 batunze agatubutse kurusha abandi ku isi muri 2025

Urutonde rw'abahanzi 10 batunze agatubutse kurusha abandi ku isi muri 2025

 Aug 22, 2025 - 12:30

Babinyujije mu bihangano byabo, ubucuruzi no kwamamaza, abahanzi bayobowe na Jay-Z batunze tiriyoni nyishi z'amanyarwanda mu 2025 nk'uko bitangazwa na Forbes Magazine ikora intonde z'abatunze agatubutse ku Isi.

Mu isi y’imyidagaduro, umuziki si wo gusa uha abahanzi ubukungu, ahubwo no kubaka ubucuruzi bwagutse ni ingenzi mu gutuma baba mu baherwe. Nk’uko imibare mishya ibigaragaza, abahanzi 10 batunze agatubutse muri 2025.

1. Jay-Z

umuraperi n’umushoramari w’Umunyamerika ufite umutungo ugera kuri $2.5 miliyari asaga tiriyari 3 na miliyari 600 z'amanyarwanda.

Ni ubutunzi akesha umuziki, ibinyobwa bya champagne, imyambaro, ndetse n’ishoramari mu ikoranabuhanga.

2 . Taylor Swift

Afite umutungo ugera kuri miliyari 1.6 y'amadorari angana na tiriyari 2.3 z'amanyarwanda.

Niwe muhanzi wa mbere ku isi wabaye miliyariyeri kubera amafaranga akomoka mu muziki gusa harimo ayavuye mu bitaramo, kugurisha albums no kugurisha indirimbo ze ku mbuga zitandukanye.

3. Rihanna

Afite umutungo ungana na  miliyari 1.4 y'amadorari ni ukuvuga agera kuri tiriyari 2 z'amanyarwanda.

Uretse indirimbo ze zakunzwe, icyamugejeje kure ni ubucuruzi bwe bwa Fenty Beauty na Savage X Fenty bwigaruriye isi.

4. Selena Gomez

Afite umutungo ungana na miliyari 1.3 y'amadorari, ni ukuvuga tiriyari 1.9 mu manyarwanda.

 Menshi muri yo ayakura muri Rare Beauty, kampani ye ikora ibijyanye n'ubwiza.

5. Andrew Lloyd Webber

Afite umutungo ubarirwa kuri miliyari1.25 y'amadorari  agera kuri tiriyari 1.8 mu manyarwanda, ni amafaranga akura mu kwandika indirimbo no gucuranga.

6. Paul McCartney

Uyu yahoze mu itsinda rya The Beatles akaba afite miliyari 1.2 y'amadorari ni ukuvuga agera kuri  tiriyari 1.7 y'amanyarwanda

7. Bruce Springsteen

 Nyuma yo kugurisha ububiko bw’indirimbo ze (catalog) n’ibitaramo bikomeye, afite umutungo ubarirwa kuri 1.1 y'amadorari agera kuri tiriyari 1.6 y'amanyarwanda.

8. Madonna 

Akaba afite umutungo ubarirwa kuri miliyoni 850 z'amadorari ni ukuvuga arenga tiriyari 1.2, mu manyarwanda.

9. Herb Alpert

Nawe afite umutungo ubarirwa kuri miliyoni 850 z'amadorari arenga tiriyari 1.2, mu manyarwanda.

10. Celine Dion

We akaba afite miliyoni 800 z'amadorari ni ukuvuga arenga tiriyari 1.1.

Uru rutonde rugaragaza ko abahanzi bo muri iki gihe batakibarizwa gusa mu muziki, ahubwo banashora gukura amafaranga mu mishinga itandukanye ibafasha gukomeza kuba mu myanya y’imbere mu bafite agatubutse ku isi.

Jay-Z ni we uyoboye abahanzi batunze agatubutse kurusha abandi ku isi