Kuri uyu wa gatatu, Angelina Jole, umukinnyi wa firime muri Hollywood, yasangiye ifunguro rya nimugoroba na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, hamwe n’umudamu wa mbere Jill Biden, na bagenzi babo bo muri South Korea. Jolie yari yajyanye n’umuhungu we Maddox, w'imyaka 21.
Angelina Jolie n'umuhungu basangiye na Joe Biden muri White House[Getty Images]
Iri funguro ryihariye ryateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida wa South Korea, Yoon Sul Yeol n’umugore we Kim Keon Hee.
Uretse kuba ari icyubahiro kuri uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa firime, byanashimangiye ko umubano wa Asia na Amerika ari ingenzi ku muryango we. Angelina Jolie n’abana be bamaze imyaka myinshi bafitanye umubano wa hafi na Asia, harimo na South Korea. Maddox yize muri kaminuza ya Yonsei i Seoul. Angelina yasuye South Korea inshuro nyinshi kubera ubuvugizi bw’ubutabazi n’impunzi mu myaka 20 ishize, ndetse yanayisuye nk’umuhanzi.
Angelina na Maddox batangajwe ko bishimiye kwitabira iri funguro rya Leta[Getty Images]
Mu kwezi gushize, White House yatangaje ko uruzinduko rw’umuyobozi wa South Korea n’umugore we muri Amerika, rugamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’ubufatanye bw’Amerika na South Korea.
