Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy mu kiganiro Ally Soudy On Air, aho yagaragaje ishema aterwa no kuba ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Nta gihugu cyiza guhagararira nko guhagararira u Rwanda kubera ibintu byiza rwagezeho.”
Ambasaderi Mukantabana yabivuze mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside, ariko na none kiba umwanya mwiza wo kugaragaza urugendo rw’iyubakwa ry’u Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe, amahoro n’iterambere.
Mathilde Mukantabana ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka akomeye mu burezi, imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu bikorwa by’ubutabazi, uko mbere yo kwinjira muri politiki, yabaye umwarimu w’amateka muri kaminuza yo muri Sacramento muri Leta ya California muri Amerika, ndetse yigisha n’amasomo ajyanye n’imibereho myiza y’abaturage (Social Work) muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Uretse ibikorwa by’uburezi, yanagize uruhare rukomeye mu gushyigikira Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabaye umwe mu bashinze umuryango Friends of Rwanda Association (F.O.R.A), umuryango udaharanira inyungu washingiwe muri Amerika hagamijwe gutanga ubufasha no gufasha mu kongera kubaka imibereho myiza y’abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana agaragaza ko kuba ahagarariye u Rwanda atabifata nk’akazi gusa, ahubwo abifata nk’inshingano n’ishema byo gukomeza kumenyekanisha igihugu cyazamutse kivuye mu bihe bikomeye kikaba kimwe mu bihugu bikomeje kwandika amateka y’iterambere ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
