Telefone yarikoze! Yiciwe n'umukunzi we kuri Polisi

Telefone yarikoze! Yiciwe n'umukunzi we kuri Polisi

 Oct 22, 2023 - 15:17

Umusore wo muri Kenya yivuganye umukunzi we hafi ya sitasiyo ya polisi yitwaje kumushyikiriza telefone yari yarabuze.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umukobwa witwa Alice Wangechi wigaga mu ishuri rya "Kanjuku Vocational Training Centre" muri Kenya, yiciwe n'umukunzi hafi ya sitasiyo ya polisi ya "Gatundu Police Station" ubwo yamuhamagaraga amubwira ko yari yabonye telefone ye yaherukaga kwibwa.

Nyina wa nyakwigendera Mary Wanjiku, akaba yabwiye itangazamakuru ko umukobwa we mu mezi abiri ashize yabuze telefone, noneho ku wa Gatandatu umukunzi we aramuhamagara amubwira ko yayibonye ko bahurira hafi ya sitasiyo ya polisi akayimuha.

Yishwe agiye guhura n'umukunzi we ngo amuhe telefone

Uyu mubyeyi yakomeje atangaza ko umukobwa we w'imyaka 22 yavuye ku ishuri bwangu ajya guhura n'umukunzi we kugira ngo ayimuhe, ariko ngo ubwo bahuraga, akaba yarahise amutera icyuma aramuhitana.

David Kimani se wa Alice Wangechi nyakwigendera, akaba asaba ibisobanuro byimbitse polisi ukuntu umwana we yaguye hafi ya polisi ahantu haba hari umutekano uhagije. Akaba asaba ko habaho iperereza ryimbitse kuko ngo hari icyihishe inyuma y'urupfu rw'umukobwa we.

Aha muri Kenya kandi, mu minsi yashize nibwo undi musaza yitabye Imana arimo gutera akabariro nyuma y'uko umukunzi we yarushaga imyaka 36 yari amaze kumutekera imyama n'ubugari.