Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, nibwo umuyobozi w'umutwe wa Wagnar Group bwana Yevgeny Prigozhin yari yatangaje ko atangije intambara ku gisirikare cy'u Burusiya ndetse ku wa Gatandatu babyuka babishyira mu bikorwa.
https://thechoicelive.com/byakomeyeperezida-putin-bagambiriye-kumuhirika
Nyuma yuko abarwanyi b'uyu mutwe bakomeje gusatira Moscow, byagejeje mu masaha y'ijoro Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yarangije kuba umuhuza hagati ya Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin n'umuyobozi wa Wagnar Group Yevgeny Prigozhin.

Wagnar Group yemeye guhagarika imirwano n'ingabo z'igihugu cyabo
Mu byo bumvikanye ni uko ingabo za Wagnar Group zisubira inyuma zose zikarekura n'agace zari zafashe mu majyepfo. Noneho bwana Yevgeny Prigozhin agahita ahungira muri Beralus ntakintu na kimwe bamukurikiranyeho nk'uko bari batangiye kugira ibyo bamushinja we n'umutwe yari ayoboye.
Ikindi kandi Prigozhin akaba yatangaje ko impinduka barwaniraga mu byagisirikare, Vladimir Putin yemeye kuzikora mu minsi igiye kuza. Atangaza ko rero nta mpamvu bakomeza intambara kandi ibyo barwanira bigiye kubahirizwa.

Prigozhin yahungiye muri Beralus nyuma y'ubwumvikane na Perezida Vladimir Putin
Hagati aho Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yatangaje byose byarangiye mu mahoro kandi ko Perezida Vladimir Putin nta kintu azongera kubitangazaho.
Icyakora nubwo bumvikanye ariko ntakindi cyatangajwe mu bikubiye mu byo bumvikanye. Nkubu ntibizwi niba Wagnar iraguma muri Ukraine? Ese Prigozhin azaguma muri Beralus kugera ryari? n'ibindi bibazo byinshi.
