Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko Diamond Brown mu kwezi gushize yashyikirije urukiko rwo mu mujyi wa Los Angeles ubusabe bwo guhabwa uburenganzira busesuye bwo kurera uwo mwana.
Muri ubwo busabe, Diamond Brown yasabye ko Chris Brown ahabwa gusa uburenganzira bwo kujya asura umwana, no kutagira uruhare rwuzuye mu byemezo bimwerekeyeho.
Gusa Chris Brown ntiyabyemeye, kuko mu nyandiko na we yahuse shyikiriza urukiko, yasabye ko habaho uburere busesuye busesangiwe hagati yabo bombi (joint custody), kugira ngo bose bajye bafatanya gufata ibyemezo ku mibereho n’uburere bw’umwana wabo.
Chris Brown na Diamond Brown ntabwo barimo kuvuga rumwe ku mwana babyaranye
Uyu muhanzi kandi yasabye ko buri ruhande rwakwiyishyurira amafaranga y’abanyamategeko barwo, nyuma y’uko Diamond Brown yari yasabye ko Chris Brown ari we wishyura ayo mafaranga yose ajyanye n’urubanza.
Kugeza ubu, urukiko ntirurafata umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo, gusa uru rubanza rukomeje gukurikirwa cyane n’abakunzi b’umuziki ndetse n’itangazamakuru ry’imyidagaduro hirya no hino ku isi.
Chris Brown na Diamond Brown bakomeje kugonganira mu nkiko bapfa umwana babyaranye
