Kubwo gushimisha abafana be, Deejay Pius yatengushye Jose Chameleone

Kubwo gushimisha abafana be, Deejay Pius yatengushye Jose Chameleone

 Feb 9, 2023 - 08:15

Deejay Pius yatangaje ko atakitabiriye igitaramo yari yaratumiwemo na Chameleone wo muri Uganda kubera arimo gutegurira Ep abakunzi be.

Nkuko byari byitezwe ndetse nawe yaramaze kubyemeza ko azataramira mu gihugu cya Uganda aho yari kuzaba ari kumwe na Chameleon bakoranye indirimbo "Agatako" byari byitezwe ko bazanayiririmbana muri icyo gitaramo.

Amakuru Dukesha Igihe ni uko Deejay Pius atagitaramiye muri Uganda kubera ko muri iyi minsi ahugiye mu bintu byo gutegura EP aza kugeza ku bakunzi be vuba aha.

Deejay Pius yagize Ati “Byarangiye bidakunze ko njya muri Uganda kuko hari ibyo ndi gutunganya ino aha, ndi gukora kuri EP nteganya kumurika mu cyumweru gitaha kandi imirimo yo kuyikoraho ni myinshi.” 

Nubwo kandi Deejay Pius atitabiriye iki gitaramo, amakuru ahari ni uko hari indirimbo yitegura kumurika zirimo nizo yakoranye na Jose chameleon.

Byitezwe ko ku wa 10 Gashyantare 2023 ahitwa ‘Lugogo cricket overall ground’ hazabera igitaramo cya Jose Chameleone cyiswe ‘Gwanga Mujje concert’.

https://thechoicelive.com/abahanzi-bataririmbiye-intebe-mu-gitaramo-cya-demarco-bagiye-mu-nkiko

Deejay Pius aherutse gusohora indirimbo yakoranye na Alyn sano, Bushali yari iyo kwishimira umwaka dusoje bise "turawusoza" mu gihe kitarense amezi abiri agiye guhita asohora EP nyuma ya Danny Nanone.

Deejay Pius ntabwo akitabiriye igitaramo cya Jose Chameleone kubera imyiteguro yo kumurika EP.