Nyuma yo gusezerana na Pamela mu mategeko ubwo yari yaje gukorera igitaramo i kigali, The Ben yahise aca Uganda aho yakoreye igitaramo hanyuma ahita yerekeza aho atuye muri America bivuze ko hari haciyeho igihe atarongera guhura n'uyu mukunzi we amaso ku maso.
Ku itariki ya 09 mutarama ubwo The Ben yari yagize isabukuru, Pamela yerekeje mu birwa bya Maldives nubwo atigeze abitangaza ariko abantu barabiketse dore ko yahagurutse i Kanombe yerekeza muri Maldives Kandi iyo bakururaga telephone ya The Ben babonaga iri muri ibi birwa bya Maldives.
Ku munsi wa none nibwo Pamela abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikirana ibihe byiza yagiriye mu birwa bya Maldives aho ari kumwe n'umukunzi we The Ben yise isi ye.

Aya ni amafunguro bafata ya saa ine

Pamella ibyishimo byamurenze yita The Ben ko ari isi ye.



The Ben arimo afungura we n'umukunzi we. Ikindi burya nuko burya The Ben akoresha imoso.
