Niya ndirimbo cyangwa byahindutse urukundo? Juno Kizigenza na Bwiza  barikoroje

Niya ndirimbo cyangwa byahindutse urukundo? Juno Kizigenza na Bwiza barikoroje

 Jan 17, 2023 - 09:51

Nyuma yo kuvugwa mu rukundo igihe kirekire na Ariel Wayz, Juno Kizigenza aravugwaho kwigarurira umutima wa Bwiza.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru y’uko abasore n’inkumi Kwizera Jean Bosco uzwi nka Juno Kizigenza na Bwiza Emerance baba bari mu rukundo nyuma y’igihe Juno Kizigenza atandukanye na Ariel Wayz.

Kugeza ubu Bwiza na Juno baravugwa mu rukundo bitewe n’amashusho n’amafoto uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Snapchat ariko agahita ayasiba n’ubwo ab’inkwakuzi bari bamaze gukuraho ifoto.

Ni amashusho n’amafoto agaragaza aba bombi bahoberanye bigiye kure, maze Bwiza arenzaho amagambo agira ati "Nzaba byose wasengeye’’, mu gusoza ashyiraho n’ingufuri.

Ni inkuru ije nyuma y’uko Bwiza byari bimaze iminsi bivugwa ko hari amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina bikarangira ayo mashusho aburiwe irengero.

Juno Kizigenza we yari amaze iminsi atandukanye na Ariel Wayz bakundanye iminsi itari mike.

N’ubwo ibi bivugwa, The Choice Live ifitiye gihamya amakuru avuga ko aba bombi bafite indirimbo bitegura gushyira hanze ndetse bazatura abakundana cyane ko umunsi w’abakundana uzwi nka Valentines Day wegereje.

Ndetse amakuru ahamya ko aba bombi bari bagiye gushyira hanze iyi ndirimbo mu mwaka ushize ariko bikarangira basubitse uyu mushinga ukimurirwa 2023.

Juno Kizigenza na Bwiza muri 2022 ubwo biteguraga gushyira hanze indirimbo yabo.

Kuri ubu ibyari indirimbo byavuyemo inkuru y’urukundo.