Kecapu yibarutse abana batatu

Kecapu yibarutse abana batatu

 Apr 14, 2023 - 07:20

Umukinnyi wa filime nyarwanda Jalia Nelly uzwi ku izina rya Kecapu yibarutse abana batatu barimo abahungu n’umukobwa umwe.

Kuri uyu munsi ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 mu Rwanda by’umwihariko mu rugo rwa Kecapu n’umugabo we Jean Luc nibwo hamenyekanye ko uyu mukinnyi wa filime wari umaze igihe atwite yibarutse abana batatu.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yahaye Igihe, yatangaje ko yibarutse abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Uyu mubyeyi yabyaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yabyariye mu bitaro bizwi nko Kwa Nyirinkwaya.

Kecapu yashakanye na Jean Luc nyuma y’imyaka isaga 10 bakundanye aho yavuze ko yagiye kubana nawe baziranye cyane ndetse ko bari inshuti.

Kecapu azwi muri filime nyarwanda zitandukanye ariko yamamaye cyane muri Bamenya Series ya Benimana Ramadhan izwi cyane.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kecapu ubwo yashyiraga hanze amafoto ye atwite, yari yazamuye amarangamutima ya benshi.

Kecapu yibarutse abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.