Hamenyekanye abanyamideri bagiye kwitabira Dubai fashion week

Hamenyekanye abanyamideri bagiye kwitabira Dubai fashion week

 Feb 28, 2023 - 07:35

Mu irushanwa rya ‘Rwanda Top Model’ ryasize hamenyekanye abanyamideri batandatu bazahagararira u Rwanda muri Dubai Fashion Week.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 28 ukuboza 2023 riteguwe na Embrace Africa Rwanda Ltd rigamije gushaka abafite impano yo kumurika imideri ngo babageze aho bifuza kugera mu buzima bwabo.

Aba batandatu batsinze muri 150 bari biyandikishije muri aya marushanwa, bazafashwa kubona inzu z'imideri zikomeye ku isi ndetse bafashwe no kugera ku ruhando mpuzamahanga kuri ubu bakaba bagiye gutangirana na ‘Dubai Fashion Week’ iteganyijwe muri Werurwe.

Umuyobozi wa Embrance Africa Rwanda Ltd yatangaje ko ashimira abitabiriye irushanwa cyane cyane batandatu batsinze kuko bagaragaje ubuhanga budasanzwe.

Ati “Turashimira abantu bose bitabiriye irushanwa; hari benshi bashoboye ariko hatambutse abari babikwiye. Icyo twizeza Abanyarwanda nk’uko dusanzwe dukora mu bindi bihungu aba bana tugiye kubafasha kuzamura impano zabo hirya no hino ku Isi.”

Abanyamideli bahize abandi barimo Munyana Kenson, Sarah Laura, Ngabonziza Diane, Mwiza Amelia, Rwemerakurinda Mac Alan, Nshogoza Jean.