Nyuma ya Wizkid, Tiwa Savage ari mu rukundo n'umuhanzi arusha imyaka 17

Nyuma ya Wizkid, Tiwa Savage ari mu rukundo n'umuhanzi arusha imyaka 17

 Jan 10, 2023 - 03:35

Umuhanzikazi Tiwa Savage yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko bigaragaye ko ari mu rukundo na Omah Lay arusha imyaka 17.

Umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Africa yose muri rusange Tiwatope Savage uzwi Tiwa Savage, ari kuvugwa mu rukundo rushya n'umuhanzi umwe mu bagezweho muri iyi minsi Omah Lay.

Uyu muhanzikazi yakunze kujya akundana n'abandi bahanzi bagenzi be ariko umwihariko we ni uko abo bakundana Bose aba abarusha imyaka myinshi cyane dore ko we ubu amaze kuzuza imyaka 42.

Omah Lay abinyujije ku rubuga rwa Twitter ye, yahinduye ifoto imuranga izwi nka profile picture ashyiraho ifoto y'uyu mugore w'umwana umwe ariko ukunze kwikundira abasore bakiri bato bafite akabaraga.

Tiwa Savage yari amaze Igihe kirekire Kandi atandukanye n'umukunzi we Wizkid yarushaga imyaka 10 none kuri ubu akaba yamaze kwigarurira n'umutima w'umusore ukiri muto cyane arusha imyaka 17.

Omah lay yamaze guhindura ifoto imuranga kuri Twitter ashyiraho ifoto ya Tiwa Savage.

Tiwa Savage umaze kuba ubukombe mu gukundana n'abasore aruta cyane.