Marina yihanangirije Bad Rama

Marina yihanangirije Bad Rama

 Apr 20, 2026 - 21:05

Umuhanzikazi Marina ku mugaragaro yitandukanyije na Bad Rama uherutse kwandika ubutumwa agaragaza ko ari umukobwa ufite impano idasanzwe ariko akaba adahabwa amahirwe ngo ayigaragaze uko bikwiye.

Muri ubwo butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Bad Rama yashimangiye ko Marina ari umwana mwiza ariko ko ari umuntu ugorana kumvikana n'abantu bashya bashaka ko bakorana. 

Bad Rama yakomeje asaba abantu guha amahirwe Marina kuko nubwo ari umukobwa we, ariko we ntibyashoboka ko bongera gukorana.

Mu butumwa Marina yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko Bad Rama yakoresheje ifoto ye (ya Marina) kugira ngo abantu bamwiteho kandi abayobye.

Marina yashimangiye ko nta mikoranire iyo ari yo yose agifitanye na Bad Rama cyangwa se undi mubano, kuko adashyigikiye na gato ibyo avuga ku Rwanda aruharabika ndetse n'abayobozi barwo.

Ati "Ndashaka gusobanurira abafana bange, Abanyarwanda bagenzi bange na sosiyete yose muri rusange ko nta mikoranire y'akazi cyangwa umubano wihariye ngifitanye nawe (Bad Rama).

"Nk'Umunyarwandakazi utewe ishema, ntabwo nshigikiye ibikorwa cyangwa ibyo avuga ku gihugu cyacu n'abayobozi bacyo. Akazi kange nk'umuhanzi gashingiye ku rukundo mfitiye igihugu cyange, kandi ntabwo nshaka kwihuza n'uwo ari we wese ushaka kugiharabika."

Marina yakomeje avuga ko buri gihe umuziki we ugaruka ku rugendo rwe n'ishema ryo kuba umunyarwandakazi, avuga ko atazi icyatumye Bad Rama amwandikaho, ariko ko atabishyigikiye.

Marina yakomeje agaragaza ko yandikiye ubutumwa Bad Rama kuri Whatsapp amusaba gusiba ibyo yamwanditseho, ndetse amusaba ko atazongera kumuvugaho na rimwe kuko ntaho bagihuriye kuko we yahisemo umurongo mubi wo gusebya u Rwanda n'abayobozi barwo.

Aba bombi, Marina na Bad Rama batangiye gukorana mu 2017, aho bari barasinyanye amasezerano yagombaga kumara imyaka 10, Bad Rama afasha Marina mu muziki we binyuze mu nzu ireberera abahanzi ya 'The Mane' yari yarashinze.

Mu 2021 Marina yaje kuyivamo, gusa nyuma y'igihe gito yongera kuyigarukamo, icyakora nabwo ntibyakunze ko agumamo kuko mu 2023 nibwo baje gutandukana byeruye.

Marina yahaye gasopo Bad Rama

Bad Rama yasabwe na Marina kutazongera kumuvugaho