Uwimbabazi Cynthia ukoresha izina rya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga usanzwe amurika imideri ndetse akagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, ahagarariye u Rwanda mu irushanwa y’ubwiza rya Miss Planet International 2022 rizabera muri Uganda kuwa 19 Ugushyingo 2022.
Uyu mukobwa agiye guserukira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye kubera muri Uganda aho azahahurira n’abandi bakobwa bahagarariye ibihugu byabo.
View this post on Instagram
Cycy Beauty ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International 2022 igiye kubera muri Uganda.
Uyu mukobwa usanzwe ari umumurikamideri, yamenyekanye 2017 ubwo yakundanaga n’umuhanzi nyarwanda Nemeye Platin P, uyu mukobwa kandi yanagaragaye mu ndirimbo y’uyu muhanzi yise “Atansiyo” yakorewe muri Dubai.
Uyu mukobwa wakundanye na Platin P amezi atandatu, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nka “Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy, Rayvanny na RJTHEDJ bise ‘We Don’t Care’ ndetse na “Atansiyo” ya Platin P bahoze bakundana.


Cycy Beauty asanzwe avugisha abatari bake kubera uburanga bwe.


Cycy Beauty niwe ugaragara mu ndirimbo “Atansiyo” ya Platin P bakundanye amezi 6.
