Dua Lip yakoze icyananiye abakobwa bagenzi be

Dua Lip yakoze icyananiye abakobwa bagenzi be

 Apr 25, 2023 - 13:41

Mu gihe abagore benshi b'ibyamamare bakunze gushyira isi mu rujijo ku bijyanye n'abakunzi babo, Dua Lipa we si ko yabigenje.

Isi y’urukundo rw’ibyamamare ihorana udushya, kandi abakunzi b’ibyamamare ntibashobora kureka gutungurwa na buri couple yemejwe n’itangazamakuru.

Dua Lipa yanze gukomeza guhisha urukundo rwe[Getty Images]

Umubano wa mbere watangaje abantu bose mu minsi ishize, ni uwari hagati y’umunyamideri Kendall Jenner n’umuririmbyi Bad Bunny, ariko uru rukundo rwashyizwe ku ruhande rumwe ubwo mushiki we Kylie Jenner yasuraga inzu y’umukinnyi wa firime Timothee Chalamet, bikarushaho kongera ku bihuha bihuza uyu mucuruzikazi, n’uyu mugabo wamenyekanye muri firime “Call Me By Your Name”.

Nkaho ibyo bidahagije, bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, batangiye gukwirakwiza amakuru bashimangira ko Taylor Swift na Fernando Alonso batangiye kwinjira  mu rukundo nyuma yuko bombi baherutse gutandukana na bakunzi babo.

Umuntu umwe mu banze ubusazi no gukomeza guha intebe ibihuha byinshi, akagaragaza urukundo rwe ku mugaragaro, ni Dua Lipa, wiratiye isi umukunzi we, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Binyuze mu nkuru ze za Instagram, uyu muhanzi yaciye amarenga ku rukundo arimo na Romain Gavras.

Dua Lipa yagaragaje umukunzi we Romain Gavras ku mbuga ze[Getty Images]

Mu mafoto yashyize ku mbuga ze,  Dua Lipa wakunzwe mu ndirimbo nka “New Rules”, yagaragaye akamwenyu ari kose hamwe n’uyu muyobozi wa firime ukomoka mu Bufaransa. Ni ubwambere bombi bagaragaye bari kumwe, bakanashyira ahagaragara umubano wabo.

Nubwo Dua Lipa  ntacyo yavuze cyangwa ngo yandike, umutima utukura yakurikije amafoto yashyize ku mbuga ze,  byatumye beshi, bavuga ko uyu muhanzikazi yongeye kubona urukundo, rwe n’iki cyamamare muri sinema, Romain Gavras.