Kuri uyu 06 Gicurasi 2023, nibwo icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda Ibrahim Tusubira Lubega uzwi nka Olaxess cyangwa se Jajja Iculi yishwe arasiwe muri Kyanja Central Zone.
Uyu mugabo akaba yarishwe ubwo yari mu modoka n'abagabo batari bamenyekana nk'uko Police ya Uganda ibitangaza.
Urupfu rw'iki cyamamare ruri guhuzwa n'urwa Minisitiri Charles Okello Engola, wishwe ku ya 02 Gicurasi nawe arashwe n'umurinzi we Pte Wilson Sabiiti, ku mpamvu nubu zitari zamenyekana.
Uyu Jajja Iculi ni muntu ki wavugishije Abagande?
Icya mbere wamenya kuri uyu mugabo ni uko yize Kaminuza arayirangiza. Ikirenze kuri ibyo, mu byamamare byose muri Uganda ni uko ariwe muntu ufite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akaba yaryaga isataburenge Perezida Museveni ndetse na Anita Among Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko.

Jajja Iculi yishwe arashwe
Jajja Iculi akaba yari ku ruhande rw'abadashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Ikindi kandi mu Kwakira 2021 ubwo habagaho inkubiri yo guta muri yombi abatavuga rumwe n'ubutegetsi yaje ku isonga.
Ni muri urwo rwego ari ku murongo umwe na Robert Kyagulanyi umuhanzi wamenyekanye nka Bobi Wine nawe utavuga rumwe n'ubutegetsi. Uyu akaba yahise yifatira ku gahanga Leta.

Bobi Wine ari gushinja Guverinoma kwivugana Jajja Iculi
Bobi Wine akaba yahise atangaza ati " Iri ni ihohoterwa riterwa n'ibitekerezo bya Politike, yishwe n'abapolisi bambaye imyenda ya gisivire. Ibi natwe bitubere isomo."
Gen Muhoozi Kainerugaba ati iki?
Kuri Cyumweru ku wa 07 Gicurasi Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abahitanye Jajja Iculi bagomba gushakishwa uruhindu.
Ati" Ubutabera bugombe buboneka kuri uyu mugabo wakundaga igihugu."
Nyamara nubwo Muhoozi yatangaje ibi, mu mboni ya benshi nawe bamushyira mu kagambane ku butegetsi bwa se mu kwivugana abatavuga rumwe n'ubutegetsi ku mpamvu z'uko yatangaje ko yifuza gusimbura se ku butegetsi ibintu bitarebwa neza na benshi.

Gen Muhoozi Kaineruga ati ubutabera buboneke
Ntakabuza urupfu rwa Jajja Iculi rwakanze abatuvuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni uhereye kuri Bobi Wine.
Ikindi cyatumye urupfu rwe rugarukwaho cyane ni uko ruri guhuzwa n'urwa Minisitiri Okello. Uretse nibyo kandi uyu mugabo yari akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nk'urugero mu masaha abiri akimara gupfa abarenga 170, 000 bari bamaze gusura urukuta rwe rwa Facebook.
