Jado Castar abona Yampano atarabyaje umusaruro amahirwe yahawe na The Ben

Jado Castar abona Yampano atarabyaje umusaruro amahirwe yahawe na The Ben

 Jun 8, 2026 - 20:21

Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Jado Castar yavuze ko umuhanzi Yampano yari akwiye gufatirana amahirwe akomeye yari yahawe na The Ben mu gitaramo The New Year Groove, kuko yari kumufasha guteza imbere impano ye no kwirinda ibibazo arimo muri iyi minsi.

Aganira n’igitangazamakuru asanzwe akorera, Jado Castar yavuze ko Yampano yari abonye urubuga rwiza rwo kwigaragaza nk’umuhanzi, bityo ko iyo arukoresha neza agakomeza k’inyamwuga, byari kumufasha gukomeza kuzamuka mu muziki.

Yagaragaje ko kuri Yampano, igitaramo cya The New Year Groove cyabaye amahirwe adasanzwe yari akwiye kubakiraho ejo hazaza he mu muziki, aho gutuma  akurikirana ibindi bintu byamurangaje bikamujyana mumico idahwitse.

Yagize ati: “Nakifuje ko murumuna wacu Yampano, uriya mwanya yari ahawe ku itariki ya mbere Mutarama 2026, iyo awikomerezaho mu buryo bwa gihanzi, bikiyongera ku mpano na we afite, ariya mahirwe akayafata ntayarekure.”

Jado Castar yavuze ko nubwo adashobora gucira Yampano urubanza, yababajwe n’uburyo ibintu byakurikiye ayo mahirwe uyu muhanzi yari yahawe  yo gutaramira abakunzi b’umuziki mugitaramo cya  The New Year Groove,kuko byabaye bibi aho kumubera umugisha.

Yasobanuye ko iyo uyu muhanzi akomeza gukoresha neza urwo rubuga yari yabonye nk’intambwe yo gukomeza kubaka izina rye mu muziki, akirinda ibimurangaza, byari kumufasha kurushaho gutera imbere ndetse bikaba byaranamurinze kugera mu bibazo arimo muri iki gihe.

Uyu munyamakuru atanga inama ku bahanzi nyarwanda bose muri rusange,aho  abasaba kwigira ku makosa bakora no kuyakuramo amasomo abafasha gukomeza urugendo rwabo rw’ubuhanzi no guteza imbere impano zabo muri muzika.

Yavuze ko nta muntu utagira amakosa, ariko ko icy’ingenzi ari uko amakosa aba isomo rituma umuntu yikosora, akirinda kongera kuyasubiramo, ahubwo agakomeza gukurikira impano ye no kuyibyaza umusaruro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien