Ari mu buroko azira gukomba ibirenge by'abana

Ari mu buroko azira gukomba ibirenge by'abana

 May 22, 2023 - 09:15

Umusore w'imyaka 26 ari mu maboko ya polisi, azira gukomba ibirenge by'abana bato.

Uwahoze ari umufasha w'abarimu warekuwe by'agateganyo nyuma yo gushinjwa gukomba ibirenge by'umwana w’umuhungu muri Georgia, yongeye gutabwa muri yombi.

Caurey Rollins, w'imyaka 26, yashinjwe iki cyaha  bwa mbere muri Mutarama, nyuma y’uko abapolisi bavuze ko yasabye umwana gukuramo amasogisi ubwo bari muri siporo mu mujyi wa Richmond County, hanyuma akamwonka amano.

Nyuma yaje gushinjwa guhohotera abakobwa batatu bo mu cyiciro cya kane mu ishuri yakoragamo, rya Glenn Hill Elementary. Ku ya 11 Mata, yashinjwe ibindi byaha birindwi byo guhohotera abana, ariko aza kurekurwa ku ya 8 Gicurasi.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, abapolisi bavuze ko yegereye iruhande rw'umuhungu w'imyaka 12 wakinaga basketball akamwereka amashusho y'ibirenge by'abana. Hanyuma yaje kubaza uyu mwana niba ibirenge bye bisa n’ibyo yamweretse. Nkuko ikinyamakuru Augusta kibitangaza, ngo ubwo uyu mwana yahakanaga, Rollins yamubajije niba ashobora kumwereka ibirenge bye.

Umwana yagize ubwoba ariruka. Uyu mwana yabwiye nyina ko uyu mugabo ari Rollins, maze nyina wari usanzwe uzi ingeso y’uyu mugabo ntiyazuyaza kumurega.

Nkuko  Augusta ikomeza ibitangaza, nyuma yaje gufatwa mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi. Rollins, ubu akurikiranyweho icyaha cyo gushaka guhohotera umwana.