Nyuma y'igihe aterwa amabuye, we n'ikipe ye ya 1:55 Am Bruce Melodie yishongoye ku bantu bamaze iminsi bamubwira ko we na Coach Gael barimo kwica umuziki nyarwanda.
Mu butumwa yakurikije ifoto ye, Element n'umujyanama wabo Coach Gael, yanditseho amagambo yavugishije benshi agira ati "Dore ngaha aho tugeze twica umuziki nyarwanda".
Benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter, bavuze ko akubise ahababaza abamwibasira kuko iyo foto yabo, bari basuye televiziyo ikomeye muri Africa no ku Isi yitwa MTV Base.
Ni nyuma y'uko Bruce Melodie, Coach Gael na Element berekeje muri Nigeria bakakirwa na Dj Neptune ndetse mu ijoro ryakeye hakaba hasesekaye amashusho Bruce Melodie ari kumwe na Spyro wamenyekanye muri My Guy yabengutswe n'ibyamamare byinshi muri USA.
View this post on Instagram
