Fally Ipupa yatwikiwe inzu n’imodoka

Fally Ipupa yatwikiwe inzu n’imodoka

 Mar 2, 2023 - 12:27

Umunye Congo Fally Ipupa N'simba wamamaye nka Fally Ipupa mu njyana ya Rumba yatwikiwe inzu n’imodoka byari muri RDC azira guhura na perezida w’u Bufaransa.

Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri RDC Congo yatwikiwe inzu n’imodoka byari bihererereye mu gihugu cye cy’amavuko azira kuba yarahuye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inzu n'imodoka byari biri muri RDC Congo mu murwa mukuru Kinshasa, bitwikwa n'abaturage barakajwe no kuba uyu muhanzi wabo yaragiranye ibiganiro na Perezida w'Ubufaransa.

Ibi byabaye mu gihe Fally Ipupa yatangaje ko yishimiye guhura na Perezida Macron ndetse bakanagirana ibiganiro ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa DRC Congo n'uburyo umuziki we wabyazwa umusaruro.

Abanya Kongo bakomeje kugaragaza ko bafitiye umujinya, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron mu gihe abura iminsi mike akagirira uruzinduko ku mugabane w'Afurika mu bihugu birimo RDC Congo.

Fally Ipupa ubwo yari yahuye na Emmanuel Macron.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)