Moses Turahirwa yahakanye ibyo kwitaba RIB

Moses Turahirwa yahakanye ibyo kwitaba RIB

 Jan 24, 2023 - 02:54

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ihagaze neza mu Rwanda ya Moshions, yahakanye amakuru yavugaga ko yahamagajwe n’ikigo cy’ikigihugu cy’ubugenzacyaha RIB, nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 nibwo Sengabo Jean Bosco wihimbye Fatakumavuta yatangaje ko Moses Turahirwa yitabye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha [RIB] kugirango ahatwe ibibazo nyuma yo gutigisa imbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho amugaragaza akorana imibonano mpuzabitsina n’abasore bagenzi be ndetse n’amafoto agaragaza ubwambure bwe yagiye kuka Rubanda.

Moses Turahirwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahakanye aya makuru , avuga ko ari ibihuha.

Ni ubutumwa yatangaje anyujije kuri Instagram story ye, afata inkuru ya Fatakumavuta, avuga ko ari igihuha.

Moses Turahirwa kandi ubwo yari arimo guterwa amabuye na benshi, yahise yerekeza mu Bufaransa maze asangiza ifoto abamukurikira kuri Instagram ubutumwa bugira buti “Indaya i Paris”.

https://www.thechoicelive.com/turahirwa-moses-yahengereye-abantu-bahuze-yiyita-indaya

Abanyarwanda bongeye kugwa mu kantu ubwo uyu musore yacaga amarenga yo kuba ashobora gukina filime z'urukozasoni binyuze ku rubuga rwa only fans rubimenyereweho.

https://www.thechoicelive.com/ese-koko-moses-turahirwa-agiye-gukina-filime-zurukozasoni

Ni ifoto yamugaragazaga arimo gutumura atabi [isigara].

Moses Turahirwa yagarutse mu Rwanda ku wa 20 Mutarama 2023 nyuma yo kuzenguruka i Burayi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Icyakora nubwo uyu musore akomeje guterwa amabuye n’abanyarwanda bamugaya guta indangagaciro za Kinyarwanda, yavuze ko mu byo adashobora gukora ari ukwirengangiza indangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/moses-turahirwa-yagarutse-mu-rwanda

https://www.thechoicelive.com/nyuma-yinkundura-moshions-igiye-kugura-akayabo-imyenda-yagurishije