Mu ijoro ryo ku Cyumweru ku wa 29 Mata ubwo abantu benshi mu ngeri zitandukanye by'umwihariko abo mu myidagaduro bari bahanze amaso mu Kiyovu ahaberaga ibirori byo gutanga ibihembo bya The Choice Awards2022, umuhanzi Darest wo mu itsinda rya Juda Muzik yacunze abantu bahuze , atangaza ko atandukanye na mugenzi we Junior babanaga mu itsinda.
Mu ibaruwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu gahinda kenshi, ababajwe no gutangaza ko yatandukanye na Junior Mbaraga Alex babanaga mu itsinda rya Junior Muzik bari bamazemo imyaka isaga itandatu.

Uyu musore yavuze ko ashimira abakunzi babo, batahwemye kubagaragariza urukundo ndetse avuga ko yizeye ko bazakomeza kumufasha mu rugendo agiye gutangira nk'umuhanzi wigenga.
Mu kiganiro umunyamakuru wa The Choice Live yagiranye na Darest, yavuze ko n'ubwo atandukanye na Junior, bitavuze ko ari abanzi ahubwo ko ari ukugirango buri umwe akore imiziki ku giti cye kuko aribyo byabyara umusaruro.
Uyu muhanzi , yavuze ko kuba batandukanye, ahanini ari ukuberako gukorera hamwe mu itsinda bituma badahabwa agaciro bakwiye nko guhabwa ibitaramo n'ubwo n'ibindi bikorerwa umuhanzi muri rusange kandi bameza neza ko imiziki myiza bayikora ndetse ikanakundwa, ibi byabagaragarije ko bakwiye gutandukana hanyuma buri umwe agakora ukwe.
Darest abajijwe niba "Volume" yabo bise "5Blessings of Juda" iriho indirimbo eshanu niba izasohoka, yavuze ko bitapfa gukunda ko isohoka kuko we agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ze bwite.

Aba bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zirimo "Iminsi,Too much, Merci,Ntuzarira" n'izindi.
