Bruce Melodie yicaje Ddumba amwigisha ikinyabupfura

Bruce Melodie yicaje Ddumba amwigisha ikinyabupfura

 Apr 5, 2023 - 04:28

Bruce Melodie yakebuye Ddumba utazi kubaha abamuruta nyuma yo kwibasira umuhanzi Big Fizzo ko yiyemera ndetse agirira ishyari abahanzi bakizamuka barimo Drama T.

Ddumba unenga agashima gake, yakebuwe n'umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Muyoboke Alex bamubuza kuvuga nabi umuhanzi w'umurundi Big Fizzo.

Mu minsi mike ishize, Ddumba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangiye yereka abantu bose ubutumwa yandikiwe n'umuntu utazwi ko Big Fizzo wo mu Burundi yiyemera.

Ddumba mu kubishyira kuri Instagram, yagaragaje ko nawe anenga Umuhanzi w'umurundi Big Fizzo ko yiyemera ndetse bikurura induru mu banyarwanda no mu barundi.

Muyoboke Alex uri mu barebera hafi umuziki nyarwanda, yasabye Ddumba kubaha umuhanzi Big Fizzo ko ari mu bahanzi bakwiye kubahwa.

Ddumba ntabwo yihereranye ubwo butumwa bwa Muyoboke Alex ahubwo yahise abusangiza abantu bose kuri Instagram hanyuma ahita yandika ngo akwiye kubahwa.

Bruce Melodie wari warabonye ibyo byose, yahise aza mu burukari yihanangiriza Ddumba.

Mu mvugo yuje uburakari Bruce Melodie yagize ati :"Ubundi se wumvaga wamutwara iki? Big Fizzo  yarahari utaraza. Nutamwubahira akazi yakoze, umwubahire ko akuruta. Ikinyabupfura mbere ya byose".

Uretse kandi aba b'amazina akomeye mu muziki, Ddumba yihanangirijwe n'abantu benshi haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. 

Ubutumwa bwa mbere Dhumba ashoza intambara ko Big Fizo wo mu gihugu cy'uburundi agirira ishyari Drama T urimo uzamuka neza mu muziki.

Ubutumwa bwa Muyoboke Alex buherekejwe n'impanuro za Bruce Melodie.