Umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana

Umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana

 Apr 23, 2023 - 10:48

Umunya-Australia Barry Humphries akaba Umunyarwenya, yitabye Imana ku myaka 89.

John Barry Humphries, wabaye Umunyarwenya, umukinnyi n'umwanditsi wa filime, ku myaka 89 yitabye Imana mu gihugu cye cya Australia kuri uyu wa 22 Mata.

Uyu musitari akaba yitabye Imana, amaze iminsi mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Australia Sydney aho yari yarabazwe mu ihuriro ry'amagufwa(hip surgery)

Humphries akaba yarabaye ikirangirire mu Bwami bw'u Bwongereza hagati y'imyaka y'1970-1980, aho yari Umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba yari anafite televiziyo ye.

Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese, akaba yabimburiye abandi mu gutanga ubutumwa bw'akababaro ndetse no gukomeza umuryango we, aho yavuze ko Barry yari umwanditsi mwiza kandi akaba yari impano igihugu cyabo cyahawe.

Uwahoze ari Minisitiri w'intebe mu Bwongereza Boris Johnson akaba nawe yavuze ko Humphries yari umuntu umwe mu bantu b'indashyikirwa mu banya-Australia.

Bimwe mu bihembo yegukanye harimo Melbourne International Comedy Festival Award mu 2000 n'ibindi binyuranye.

Ikindi kandi, uyu mugabo akaba yatabarutse ari kumwe n'umugore we Lizzie Spender w'imyaka 33, hamwe n'abana be:Tessa, Emily, Oscar na Rupert, hamwe n'abuzukuru be bagera ku 10.

Humphries akaba yaravutse ku wa 17 Gashyantare 1934 avukira mu gihugu cya Australia