Christopher Muneza uheruka gushyira hanze indirmbo yise Hashtag, yamaze kugera mu gihugu cy'ububiligi aho ahita akora igitaramo ahitwa Blu Bruxelles Bd international.
Uyu muhanzi azakora igitaramo ari kumwe na mugenzi we Riderman wamutanze kugenda akaba yagiye amusangayo.
Ku nshuro ya Gatanu Christopher agiye gukorera igitaramo ku mugabane w'uburayi, yakiranwe ubwuzu n'abakobwa benshi bari bazanye indabo zo kumwakira no kumuha ikaze mu bubiligi.
Itike ya make Ni 30£ asaga hafi 30,000 nindi igura 450£ asaga 450,000 ku meza y'abantu batandatu.

Christopher yakiriwe neza mu gitaramo agiye gukorera Bruxelles cyateguwe na urutozi.

Christopher ubwo yari mu ndege yerekeza mu bubiligi.

