Umukobwa wagaragaye mu mashusho ya “I love you” ya Safi yitabye Imana

Umukobwa wagaragaye mu mashusho ya “I love you” ya Safi yitabye Imana

 Dec 1, 2022 - 06:53

Umukobwa ukomoka muri Somalia wifashishijwe na Safi mu mashusho y’indirimbo “I love you” yakunzwe cyane, yitabye Imana azize impanuka.

Umunyamideli ufite inkomoko muri Somalia ariko wari utuye muri Canada, Safi Madiba yigeze kwifashisha mu mashusho y’indirimbo ’I Love you’ yakoze akigera muri Canada, yitabye Imana azize impanuka.

Mu butumwa Safi Madiba yashyize kuri Instagram ye, bugaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wamubereye inshuti magara kuva yagera muri Canada.

Uyu mukobwa yazize impanuka yabaye ku wa 27 Ugushyingo 2022 ubwo ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi yagonze ivatiri uyu mukobwa yari arimo bikarangira ahasize ubuzima.

Polisi yo muri Canada yaje kwemeza ko abantu babiri bari muri iyo vatiri bahise bahasiga ubuzima, ndetse biza kumenyekana ko n’uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘I Love you’ ya Safi Madiba yari arimo kandi yitabye Imana.

Uyu mukobwa n’ubwo Safi Madiba atigeze atangaza amazina ye, bizwi ko yari umunya Somalia ukorera umwuga wo kumurika imideri muri Canada.

Safi Madiba yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo “I love you” amuseseranya kutazibagirwa ubugwaneza yamugiriye.

Umukobwa ugaragara muri “I love you” ya Safi Madiba yitabye Imana.