Frida Kajala wamamaye mu myidagaduro ya Tanzania cyane cyane mu gukina Film netse akaza ngo gukundana n'ibyamamare bitandukanye, yamaze gutangaza ko kuri ubu ari mu rukundo rushya n'umunyapolitike ukomoka mu gihugub cya Kenya.
Ibi yabitanagaje mu kiganiro yagiranye na Willy M Tuva ukorera radio ya Citizens aho nta kujijinganya yahise avuga ko yamaze kwikuramo Harmonize bamaze igihe gito batandukanye.
Uretse kandi kubabyatunguye abantu avuga ko mu gihe gito amaze atandukanye na Harmonize yamaze kumwikuramo, yatunguranye avuga ko kuri ubu asigaye akundana n'umunyapolitiki ukoma muri Kenya.
Frida Kajala yagize ati " ibyo gutandukana namaze kubyakira ndetse kuri ubu nsigaye mfite undi mukunzi mushya hano muri Kenya"
Umunyamakuru ashatse kumubaza byinshi kuri uwo mukunzi we mushya, yamukubise mu kanwa amubwira ko atifuza kuba yamuvugaho byinshi cyane muri ako kanya.
Yagize ati " Ni umuntu uzwi cyane mu banyapolitike bo muri iki gihugu, rero wimbaza byinshi kuri we. ibyo mvuga ni ukuri kereka niba mutankeneye nk'umukazana wanyu hano muri Kenya mukaba mushaka ko nsubira muri Tanzania"
Frida Kajala yari yatumiwe nk'ibindi byamamare bitandukanye bisanzwe bisura iki gihugu cya Kenya ndetse baboneraho kumubazo ku mubano wa Harmonize aribwo yahitaga abahishurira ibanaga batari bazi.
