Ibya Bad Bunny na Kendall Jenner bikomeje kuba umugani

Ibya Bad Bunny na Kendall Jenner bikomeje kuba umugani

 May 16, 2023 - 01:03

Nyuma yuko bari bamaze iminsi rucumbeka, biravugwa ko urwa Bad Bunny na Kendall Jenner rutameze neza.

Bad Bunny na Kendall Jenner bakomeje kuba inkuru. Nubwo urukundo rwabo rutaremezwa, bigeze kugaragara basomana ubwo bari muri resitora iherereye mu burengerazuba bwa Hollywood.

Nk’uko amakuru abitangaza, bombi bahujwe n’inshuti kandi bigaragara ko umubano ugenda urushaho gukomera.

Bad Bunny yaciwe amazi na Kendall Jenner 

Ubwo baheruka kugaragara bari kumwe, hari mu mukino wa Los Angeles Lakers na Golden State Warriors, gusa ibyababayeho byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri byinshi byabaye, harimo kimwe cyatangaje abantu by’umwihariko, aho Bad Bunny, yari afite ikirahuri mu ntoki, agerageza kuvugana n’uyu munyamiderikazi, ukamwirengagiza agakomeza kwisuhuriza abo baziranye. Nyuma, uyu muririmbyi wo muri Porto Rico agasa nkaho yongeye guhamagara Kendall, ariko na none akamwa amatwi.

Aya mashusho yasakaye hose,  Kendall Jenner asa n'uwaciye amazi Benito wasigaye arimo kwiganiriza ku mukino wa NBA wahuje Lakers na Warriors, ibintu byanatumye benshi batangira kubona ko uyu mukobwa adakunda uyu muhanzi.

Kendall Jenner yimye Bad Bunny amatwi kandi ari kumwumva

Nubwo kuri benshi babona aba bombi baseka kandi bishimiranye, inzobere mu mvugo y’umubiri(body language) akaba n’umuhanga mu gusesengura imvugo zikoresha ibimenyetso, Maryfer Centeno, ngo umwe muri aba bombi ntabwo yishimiye kuba iruhande rwa mugenzi we.

Dukurikije iri sesengura, urukundo ntabwo rungana ku mpande zombi kandi mu by’ukuri birashoboka ko uyu murumuna wa Kim Kardashian, ari we utishimiye kuba iruhande rwa Bunny.