Abenshi baremeza ko azatera ivi! Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kurikoroza

Abenshi baremeza ko azatera ivi! Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kurikoroza

 Dec 11, 2022 - 06:17

Diamond Platnumz na Zuchu bagiye gukora igitaramo cyabo bonyine aho bashobora kwambikanira impeta.

Nyuma y’uko beruye ko bakundana ndetse Diamond Platnumz akamuha impano ya shene ya miliyoni 40 frw, bagiye gukora igitaramo cyabo bombi aho benshi bemeza ko ari inkuru y’urukundo rwabo bagiye gushyira ahagaragara.

Diamond Platnumz mbere yo kuza gutaramira abanya Kigali, yateguje igitaramo azakorana n’umukunzi we Zuchu ubwo azaba akubutse mu Rwanda.

Diamond Platnumz na Zuchu bagiye gukora igitaramo bise “Cheers 2023” bazakora kuwa 31 Ukuboza 2022.

Nyuma yo kubona iyi nteguza y’iki gitaramo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira gutekereza ko Diamond Platnumz yaba agiye kwambika impeta uyu mukobwa wamutwaye umutima.

Mu minsi ishize Diamond Platnumz yari yahaye impano Zuchu ya shene ihagaze miliyoni 40 frw [94 tzs].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Tariki 24 Ugushyingo 2022 nibwo Diamond Platnumz yifurije isabukuru y’amavuko Zuchu mu buryo budasanzwe avuga ko ari umuntu udasanzwe kuri we ndetse na Wasafi Label muri rusange.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Diamond Platnumz yatangiye kuvugwa mu rukundo na Zuchu, n’ubwo bamwe bavugaga ko ari ukwamamaza indirimbo babaga bakoranye zirimo “Litawachoma’ “Cheche” “Mtasubiri” n’izindi.

Diamond Platnumz aritegura kuza gutaramira abanya Kigali.

Icyakora uko bwabaga  bwije n'uko bwacyaga urukundo rwakomeje kubatamaza kugeza ubwo hatangiye gusakara amashusho bombi basomana bikarangira bemeye ko bakundana byeruye.

Zuchu yacuruje urukundo rwe na Diamond Platnumz bituma aba umuhanzikazi wa mbere ukurikirwa muri Africa.

Diamond Platnumz witegura gutaramira abanya Kigali azahita akorana igitaramo n'ukunzi we Zuchu.