Impamvu Fally Ipupa ataza mu Rwanda

Impamvu Fally Ipupa ataza mu Rwanda

 May 14, 2023 - 04:00

Umuririmbyi Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje impamvu adashobora kuza gukorera ibitaramo mu Rwanda.

Icyamamare muri muzika ya DR-Congo Fally Ipupa N'simba wamenyekanye nka Fally Ipupa, ubwo yari mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde yavuze impamvu ataza i Kigali.

Fally Ipupa yasobanuye ko kuba ataza mu Rwanda atari uko afitanye ikibazo n’Abanyarwanda, agaragaza ko byatewe n’umwuka mubi uri hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Mu magambo ye ati "Ubu nta kibazo mfitanye n’Abanyarwanda kuko si ko bose ari ikibazo. [Ikibazo] ni sisiteme. Mbese ntabwo najya mu Rwanda kuhakorera igitaramo.”

Fally Ipupa ntashobora kuza mu Rwanda kubera umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi 

Icyakora yasobanuye ko atari umunyapolitiki, ahubwo ashobora gufasha abagizweho ingaruka n’ibibazo birimo intambara, nk’uko yabigenje mu mwaka w’2013 ubwo yoherezaga Imbangukiragutabara mu bitaro bya Goma.

Fally Ipupa w'imyaka 46, muri Gashyantare 2023, akaba yaratwikiwe urugo rwe n’urubyiruko rw’i Kinshasa rwari mu myigaragambyo.

Icyo gihe urwo urubyiruko rwamuhoye kuba yaritabiriye igitaramo cyateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kandi ngo uyu Mukuru w’Igihugu adashyigikira Perezida wabo mu kwamagana u Rwanda.

Umuhanzi w'Umukongomani Fally Ipupa