Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Tessy yagaragaje ko yishimiye cyane kuba agiye kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Shizzo babana nk'umugabo n'umugore.
Muri ubwo butumwa Tessy yongeye gushima Imana yamuzaniye Shizzo mu buzima bwe, yongera kumusezeranya ko amukunda kandi azahora amukunda iteka.
Ati "Mugabo mwiza, uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri njye kuko ni ubwa mbere twizihije isabukuru yawe turi kumwe nk'umugore n'umugabo.
"Umutima wange wuzuye ibyishimo, ndashimira Imana yakumpaye.
"Nkwifurije isabukuru nziza, Imana ikomeze igutize ubuzima n'umugisha mwinshi mu byo ukora byose. Ndagukunda cyane kandi nzahora ngukunda."
Aba bombi baherutse kurushinga tariki 10 Mutarama 2026, nyuma y'igihe bari bamaze bakundana.
Tessy yasezeranyije Shizzo kuzamukunda iteka
Shizzo na Tessy baherutse kurushinga

