Ally Soudy yatangaje igitaramo karahabutaka kizaba kiganjemo udushya dutandukanye yakopeye muri America.
Umunyamakuru mu gisata cy'imyidagaduro ndetse akaba n'umuhanzi, Ally Soudy yateguje igitaramo kizahuza abantu b'ingeri zitandukanye.
Ally Soudy yatangaje ko agiye kuzakora igitaramo kimeze nk'uko kuri Television bakora ikiganiro aho azatumira abantu b'ingeri nyinshi akajya ababaza ibibazo.
Ni igitaramo buri wese azisangamo haba abakundana, abana, ndetse urubyiruko n'abakuze aho bava bakagera.
Iki gitaramo azagikora iminsi myinshi abantu bagasohokana, bakidagadura ndetse bakarya bakananywa bakifotoza bagakora buri kimwe cyose bishimiye.
Iki gitaramo kwinjira amafaranga macye ni 20,000 kugeza ku bihumbi 100 akaba yaravuze ko uwahoze ari umufana we mu myaka 20 ishize, ntabwo yabura 20,000 byo kujya mu gitaramo.
Ukurikije ibi Ally Soudy ashaka gukora, abaye abigezeho niwe waba abaye umunyamakuru wa mbere ukoze igitaramo kimeze gutyo mu Rwanda akaba ariwe ushobora kuzafungurira abandi amarembo yo gukora ibitaramo bigezweho.
