Georgina Rodriguez udasiba kuvugwa, na none izina rye ryongeye kugarukwaho ubwo yerekanaga ibizaranga igice cya kabiri cya "I am Georgina".

Georgina Rodriguez yongeye gushyira hanze bimwe mu bihe by'akataraboneka yagiranye n'umugabo we[Getty Images]
Mu minsi mike ishize, yongeye kwibazwaho nyuma y’ibintu yagiye ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram, aho ahurira n’abayoboke be barenga miliyoni 48. Uyu mufasha wa Cristiano Ronaldo yashyize hanze amashusho menshi yerekana ibihe byashize, cyane cyane mu mpeshyi ishize.
Georgina yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, amwe mu mafoto bari imbere mu bwato bw'akataraboneka we na Cristiano baguze agera kuri miliyoni eshanu n’igice z’ama-pound mu 2020.
Uyu munyamiderikazi, w’umunya-Argentina ufite amamuko muri Spain, yagarutse cyane kuri ubu bwato buhebuje ndetse anavuga ku mpeshyi y’agatangaza bagize muri 2020.
Kugeza ubu, nkuko byatangajwe na El Futbolero, Cristiano yarakajwe cyane n’imyitwarire ya Georgina kandi anavuga ko uyu mukunzi we arimo kwikunda.

Cristiano Ronaldo yanenze umugore we avugako ibyo arimo ari ubwirasi no kwikunda[Getty Images]
Georgina aherutse kunengwa uburyo afata inshuti ze, ndetse icyegeranyo cye cyanenzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ko kidafite ishingiro rihamye, ndetse bamwe bavuga ko cyanditse nabi.
Vuba aha kandi, abafana bamubajije ku kibazo cy’inkweto nyuma yo kugaragara atira inkweto zihenze imwe mu nshuti ze za hafi.
