General Muhoozi Kainerugaba agiye kwizihiza isabukuru ye i Kigali

General Muhoozi Kainerugaba agiye kwizihiza isabukuru ye i Kigali

 Jan 19, 2023 - 11:26

Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Museven Yoweli akaba n’uwahoze ari umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka agiye kugaruka mu Rwanda.

Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko agiye kugaruka i Kigali mu Rwanda aho azizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49.

 Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Gen Muhoozi umaze igihe agaragaza ko yimariyemo u Rwanda yavuze ko iyi sabukuru y’imyaka 49 azayizihiriza i Kigali ndetse ko “Se wabo” Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariwe uzayobora icyo gikorwa.

Kainerugaba usanzwe yizihiza isabukuru mu birori bihambaye biteganyijwe ko azizihiza isabukuru y’imyaka 49 tariki 24 Mata mu birori bizabera mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ntagihindutse iyi iraba ari inshuro ya kabiri Perezida Kagame w’u Rwanda yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi nyuma yaho umwaka ushize wa 2022 yari umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’uyu mugabo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Gen Kainerugaba Muhoozi ubwo yari mu isabukuru y'amavuko y'imyaka 48.