Nyina wa Michael Jackson agomba kwitaba urukiko

Nyina wa Michael Jackson agomba kwitaba urukiko

 Apr 22, 2023 - 14:23

Kuva mu mwaka ushize, rurageretse hagati ya nyina wa Michael Jackson n'abareberera imitungo y'umuhungu we, bapfa ibijyanye n'imikoreshereze yawo.

Bivugwa ko nyina wa Michael Jackson Katherine, azitaba umucamanza mu rwego rwo kuburanisha urubanza rw’imitungo y’umuhungu we.

Katherine azatanga ubuhamya mu rukiko mu rubanza ahanganyemo n’abashinzwe umutungo w’umuhungu we wapfuye, John Branca na John McClain, bacungaga iyo mitungo kuva  Jackson yakitaba Imana mu 2009.

Katherine w'imyaka 93 ntabwo avuga rumwe n'amasezerano y'abacunga imitungo y'umuhungu we basinye[Getty Images]

Michael Jackson yapfuye ku ya 25 Kamena 2009, afite imyaka 50. Impamvu nyamukuru y’urupfu ni ugukoresha ku buryo bukabije imiti yo mu bwoko bwa propofol na  benzodiazepine.

Gukoresha iyi miti ku buryo bukabije, byatumye umutima uhagarara. Muganga Conrad Murray, umuganga wihariye wa Jackson, yahamijwe icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye mu 2011 nyuma yo guha imiti yica uyu mwami wa pop.

Hagati aho rero, abashinzwe imitungo bavugaga ko Jackson yari afite umwenda ariko bakaba barashoboye kuzamura ubukungu bwe.

ABahagarariye imitungo ya Michael Jackson bagize bati:“Imitungo yari irimo gupfa ubusa, mu gihe hari Amadeni arenga miliyoni 400 z’amadolari ategereje kwishyurwa  n’umwe mu mitungo ikomeye ya Michael kandi nta mikoreshereze ihwitse y’uyu mutungo itanga ikizere cyo kwishyura uyu  mwenda. Binyuze mu bitekerezo byo guhanga, gukora cyane no kumenya ubucuruzi, byanze bikunze, umurage udasanzwe wo guhanga kwa Michael,  ibikorwa bye byahindurwa ubucuruzi bwunguka.”

Abahagarariye imitungo ya Michael Jackson bavuga ko gukoresha amashusho ya Michael Jackson biri mu nyungu z'abana be, ariko nyina ntabikozwa[Getty Images]

Abacunga imitungo ya Michael Jackson kandi, bagaragaje ko batsinze bidasanzwe mu myaka 14 ishize bashinzwe iyi mitungo. Bati: “Kubera ko twifuzaga cyane guhanga amahirwe yo kwinjiza amafaranga no gusana ibyangijwe, twagiranye amasezerano adasanzwe yo gufatanya gukora firime “This Is It” na AEG dukoresheje amashusho y’imyitozo ya Michael Jackson ubwo yiteguraga uruzinduko rw’ibitaramo bye bya nyuma.”

Katherine agira uruhare rugaragara mu gucunga inyungu z’umuryango. Yagiye kandi mu manza nyinshi n’impaka mu myaka yashize, harimo n’intambara ikomeye yo kurera abana ba Michael Jackson nyuma y’urupfu rwe.