Aba bahanzi bombi bahoze bakorana mu nzu imwe itunganya umuziki ya Wasafi, bakomeje gukozanyaho aho umwe aba yumva ko arenze ku wundi Kandi ndetse iyo umwe avuze ikintu aba yumva ko abwiye undi.
Ibi byose byatangijwe na Harmonize wavuze ko abahanzi bafite guhagarika gukomeza gukora indirimbo z’inzoga kuko n'abasinzi ubwabo batazishimira.
Mu magambo ye Harmonize yagize ati: ”Abahanzi bafite guhagarika gukora indirimbo z’inzoga, ntimugatekereze ko abantu bose muri iki gihugu ari abasinzi cyane ko natwe tunywana agahinda cyane muri Mutarama.”
Rayvanny utaripfanye nawe yahise yihutira gusubiza Harmonize ko impamvu avuga gutyo ari uko nubundi nta ndirimbo irimo inzoga yari yakora ngo imenyekane.
Rayvanny ati: ”Nta ndirimbo n'imwe y'abanywi wakoze yanditse amateka kuki ibi bikuraje ishinga.”
Harmonize nawe ushyuha mu mutwe vuba, ntabwo yaripfanye yahise atangira kumwishongoraho ko amurenzeho ndetse anamucyurira kuba Rayvanny yarakunze umugore ariko ingeso ikanga agakunda n'umukobwa we.
Harmonize asubiza Rayvanny ati: ”Kuki unyanga cyane uzaze iwanjye nkwereke uko bakora amafaranga kuko urabizi ko nkurenze n'iyo nkunze umubyeyi ukunda umukobwa we.”
Aba bahanzi bahoze bakorana muri Wasafi, buri wese apinga undi yumva ko amurenzeho ibi bituma bahora mu makimbirane adashira.

Rayvanny utajya aripfana akaba atumvikana na Harmonize bakaba barahoze bakorana muri Wasafi.

Rayvanny yavuzwe cyane mu rukundo n'umukobwa wa Kajala wakundanaga na Rayvanny na none.

