Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hamaze iminsi hari ukwibaza ku isura y’uruganda rwa Moses Turahirwa “Moshions” rwambika abakomeye mu Rwanda, Africa no ku Isi muri rusange nyuma y’uko uyu muyobozi wayo amaze iminsi agaragara yarabaye iciro ry’imigani nyuma yo kwandagazwa ku mbuga nkoranyambaga kuko umusubirizo haragara amashusho n’amafoto akomeza kumusiga igisuzuguriro kandi yari umwe mu bubashye muri Africa.

Moses Turahirwa washinze Moshions amaze iminsi yihariye imbuga nkoranyambaga
Nyuma yo kugaragara akorana imibonano mpuzabitsina n’abasore bagenzi be ndetse akaza gusaba imbabazi abanyarwanda ariko rugikubita, hakagaragara amafoto bikekwa ko ari aye yambaye ubusa buri buri, amakuru agatangira gucicikana ko yaba atakibarizwa muri iyi nzu ihanga imideri, kuri ubu hatangiye gahunda yo kugura ibyo bagurishije.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi nzu ihanga imideri, Moshions yatangaje ko ishaka kugura imyenda yagurishije, ikaba itari munsi y’imyaka itatu iguzwe.
Muri iri tangazo kandi hashyizwe hanze ibiciro bizakoreshwa aho ishati izajya igurwa ibihumbi 60, ikanzu ibihumbi 45, ijipo ibihumbi 35, ipantaro ibihumbi 45 frw.
Iri tangazo ryasohoye n’ikipe ngari ya Moshions rivuga ko hagamijwe kuyikora bundi bushya no kuyisubiza ku Isoko. Iki gikorwa kikaba kizarangira tariki 26 Mutarama 2023.

Moshions igiye kugura imyenda yari imaze imyaka itatu kuzamura kuva igurishijwe.
