Diamond Platnumz yasinyishije undi muhanzi

Diamond Platnumz yasinyishije undi muhanzi

 Feb 2, 2023 - 12:32

Umuhanzi Diamond Platnumz binyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, yasinyishije umuhanzi mushya nyuma yo gutandukana na Rayvanny.

WCB Wasafi ya Diamond Platnumz, nyuma yo gusinyisha Zuchu ariko bagatandukana na Rayvanny, bamaze gusinyisha undi muhanzi.

Ni ubutumwa umuyobozi w’iyi kampanyi, Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] yashyize kuri Instagram story ye bugaragaza ko iyi kompanyi yasinyishije umuhanzi mushya n’ubwo atagize yerekana izina rye.

Wasafi Label yaherukaga gusinyisha umuhanzi mushya ku wa 27 Werurwe 2021 ubwo basinyishaga Zuhura Othman Soud waje kwamamara nka Zuchu. Ni nyuma y’uko Harmonize yari amaze igihe asezeye muri iyi label iri mu zikomeye muri Africa.

Diamond Platnumz ntiyahiriwe cyane kuko nyuma yo gusinyisha Zuchu, Rayvanny wari umwe mu nkingi za mwamba yahise asezera muri 2022.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Amahirwe menshi arahabwa umuhanzi Mavokali usanzwe ufite impano ishimwa na benshi. Uyu musore abinyujije kuri Instagram story nawe yavuze ko yasinye amasezerano n'ubwo atavuze ayo ariyo.

Mavokali yaciye amarenga yo gusinya muri Wasafi.

Rayvanny aherutse kuva muri WCB Wasafi.

Zuchu niwe waherukaga kwinjira muri WCB Wasafi.