Yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire atetse

Yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire atetse

 May 17, 2023 - 13:20

Umugore ukomoka muri Nigeria yabaye umuntu wa mbere ku isi wamaze igihe kinini atetse.

Iyi minsi yashize yaranzwe n'amajoro yuzuye amarangamutima ku mutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci.

Yatetse kuva ku wa Kane tariki 11 Gicurasi ubwo yashakaga gushyiraho agahigo ku isi, ko kumara igihe kinini atetse wenyine.

Hilda Baci yatangiye guteka ku itariki 11 z'uku kwezi asoza kuri 15

Ibyishimo nyabyo byabaye ku wa Mbere 15 Gicurasi ubwo yageraga ku ntego ye mu gace ka Lekki ka Lagos.

Ku wa Mbere ahagana mu ma saa 21 na 45, Baci yatetse  amasaha hafi 100 kugira ngo ahinduke agatangaza mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba. Ibihumbi n’ibihumbi by’abari bateraniye aho yatekeraga, barishimye kandi baririmba ibisingizo nyuma gato yo gusoza guteka.

Ubwo yasozaga yagize ati: “Muri rusange numva nduhutse cyane kandi ndishimye cyane. Gukora ibi bintu ntibyari byitezwe cyane, ku buryo byanze bikunze byantangaje kandi mvugishije ukuri ndishimye cyane kandi ntegereje no kwishimira ibizakurikiraho.”

Aho yatekeraga hari hateraniye ibihumbi n'ibihumbi by'amanya-Nigeria bari bategereje ko aca agahigo

Baci yavuze ko ashaka kwerekana uburyo urubyiruko rwo muri Nijeriya rukora kandi rwiyemeje kandi ko ari ubukangurambaga ku bakobwa bakiri bato bo muri Afurika bashyizwe ku ruhande muri sosiyete batuyemo.

Kuva yatangira guteka akurikiranwa, uyu mutetsi yaruhutse iminota itanu gusa buri saha, bivuze ko yaruhutse isaha imwe nyuma yo kumara amasaha 12 mu bindi byose, kuva koga kugeza ku kwisuzumisha kwa muganga no kuruhuka.

Kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi, yari amaze amasaha arenga 97 ateka, arenga ku ntego yari afite mbere ndetse n’agahigo kari gasanzweho k’amasaha 87 n’iminota 45.

Ubwo yabazwaga ku cyamuteye imbaraga yagize ati: “Ni iki cyaduteye cyangwa cyanteye kugera ku masaha 100? Ntabwo cyari ikintu kidasanzwe. ”

Ati: “Byari inshuti zanjye! Barabimbwiye cyane kandi batekerezaga ko nabikora, bakambwira ko nshobora gukora amasaha 100.”

Hilda Baci, nyina yamuhobeye nyuma yo gukora amateka

Mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage n’ibyamamare bamwishimiraga aho byabereye amanywa n’ijoro, abandi nka Tiwa Savage na Burna Boy bamyshimiye babinyujije ku mbuga nyinshi zitandukanye.

Perezida Muhamadu Buhari yishimiye ibikorwa by’uyu mukobwa, kugira intego kwe no kwihangana. Uwari usanzwe afite aka gahigo yaciye muri 2019, Umuhinde Lata Tondon na we yaramushimiye.