Ku wa Gatandatu, umuraperi Lil Wayne yasohotse mu gitaramo kitarangiye, nyuma yo kumva ko imbaga itamwishimiye uko yabyifuzaga. Lil Wayne, yari yataramiye ahitwa Wiltern i Los Angeles muri tour ye yise Welcome to Tha Carter. Ariko uyu muraperi yahisemo kuzambya igitaramo nyuma yo kuririmba iminota 30 yonyine.
Lil Wayne yavuye ku rubyiniro imburagihe nyuma yo kudahuza n'abafana
Nk’uko amakuru abitangaza, Lil Wayne yageze ku rubyiniro atinze hakurijwe gahunda yari iteganyijwe. Amaze kugera ku rubyiniro, yaririmbye igice cy'isaha, maze azana umushyitsi utunguranye, umuraperi 2 Chainz, mbere yo kuruhuka no guha umwanya abahanzi be ba label ya Young Money, aribo: Lil Twist, Yaj Kader na Allan Cubas.
Imbaga yari igifite akababaro n’umujinya kubera uburyo Lil Wayne yari yakererewe, bakubiswe n’inkuba ubwo uyu muraperi yavaga ku rubyiniro rugikubita, maze mbere yuko Cubas yari ahaye umwanya aririmba indirimbo ye ya kabiri, Wayne akagaruka ku rubyiniro, akamusab kutongera kuririmba.
Yamubwiye ati: "Turabishima, ariko ntabwo twenda kunamira aba bantu. Twakoze cyane. Turakora cyane.
Lil Wayne yabajwe n'uko abafana be bayishimiye uburyo umwanya munini yawuhariye abahanzi bato bo muri lebel ye
Uyu muraperi yahise ahindukira areba imbaga, ati: "Uyu muhanzi, ni umuhanzi Allan, uriya yari Twist, undi ni Yaj. Turi Young Money. Turabashimira mwese igihe cyanyu.”
Wayne yahise ashyira mikoro hasi arigendera. Imbaga y'abantu yagumye aho iminota mike itariyumvisha ibibaye, ariko, amaherezo amatara yo munzu asanzwe barayatsa, maze bataha bimyiza imoso.
Kuri Twitter, abafana bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko batishimiye uyu muraperi.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaranditse ati: "Sinzigera njya mu kindi gitaramo cya Lil Wayne nyuma yo kuhagera nyuma y'amasaha 3 n’igice tumutegereje, akamera nk’uwikojeje ku rubyiniro, nyuma akadutegeza abahanzi be bakizamuka, na bo akababuza kuririmba ngo nuko imbaga idacangamutse nk’uko abyifuza."
Lil Wayne yasize abafana be mu gahinda nyuma yuko bari banamutegereje barambiwe
Undi yagize ati: "Lil Wayne akeneye kumenya kwicisha bugufi no gushimira abantu bamushyigikiye, guhagarika igitaramo wakerereje abantu amasaha atatu ngo nuko imbaga iteretse urukundo umuhanzi wawe, ni ubusazi."
Uretse ibi bitaramo, harimo n'iki kitagenze neza, uyu mwaka Lili Wayne yari yatangiye umwaka neza asohora alubumu yitwa I Am Music, muri Werurwe. Muri Gashyantare kandi, Wayne yaririmbanye na Missy Elliott, Busta Rhymes, Future, Ice-T n'abandi benshi muri Grammy bizihiza imyaka 50 y'injyana ya hip-hop.
