Meghan Markle yagizwe umwere n'urukiko

Meghan Markle yagizwe umwere n'urukiko

 Apr 3, 2023 - 12:04

Umahoze ari umukinnyi wa filime Meghan Markle akaba n'umugore w'igikomangoma cy'u Bwongereza Harry, yagizwe umwere mu rubanza yarezwemo n'umuvandimwe we Samantha Markle wamushinjaga isebanya n'iharabika.

Urukiko rwo muri Leta ya Florida muri Amerika, rwemeje ko ibyaha Samantha Markle yashinjaga umuvandimwe we Meghan Markle ko bitamuhama.

Ku bw'ibyo, Samantha Markle akaba yarajyanye mu nkiko umuvandimwe we amushinja ko yamutangajeho ibinyoma ndetse akanamuharabika mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey kuri televiziyo mu mwaka wa 2021.

Ikindi kandi Samantha Markle akaba yarabwiye urukiko ko Meghan Markle yavuze ko amwanga ndetse ngo amukorera n'ivangura rishingiye ku ruhu, dore ko Samantha ari umuzungu mu gihe Meghan ari umwirabura.

Kuri iyo mpamvu, Samantha yabwiye urukiko ko kuba Meghan yaratangaje ko agira irondaruhu, byari ibinyoma byanatumye yirukanwa ku kazi yakoraga bamuziza kugira ivangura, kandi byaraturutse ku muvandimwe we amubeshyera.

Ku bw'ibyo, Samantha akaba yari yarasabye urukiko ko Meghan Markle yamwishyura ageraku bihumbi 75,000 by'amadorari kubera kumutangazaho ibinyoma. 

Nubwo bimeze gutya, Meghan Markle nawe yatangarije urukiko, ko ibyo yatangaje ari ukuri ndetse ko nta mpamvu n'imwe abona yatuma amwishyura ayo mafaranga.

Meghan ubwo yari mu kiganiro na Oprah Winfrey, akaba yari yagize ati "Nakuze ndi umwana w'ikinege, abantu bose bakuriye hafi yanjye barabizi, kandi nifuzaga ko nagira abavandimwe."

Muri rusange, iki kiganiro Meghan yagiranye na Oprah cyikaba cyarakurikiranwe n'abantu barenga miliyoni 50 ku isi, ubwo Meghan yavugaga ko atazi neza Samantha mu by'ukuri.

Kuri izi mpamvu zose umucamanza Honeywell akaba yanzuye ko ibyo Meghan yatangaje, nta cyaha kibirimo, anatangaza ko bitamuhama.

Magingo aya bikaba bitaremezwa niba Samantha Markle azajya kujuririra iki cyemezo urukiko rwafashe.

Tugarutse gato kuri Megan Markle akaba atangaza ko Samantha yari amukurikiranyeho amafaranga nta kindi.

Tubibutse ko Samantha Markle nubwo ari umuvandimwe wa Meghan Markle ariko bahuje se (papa) gusa.