Chris Brown yasabye imbabazi nyuma kwikoma uwamuhize

Chris Brown yasabye imbabazi nyuma kwikoma uwamuhize

 Feb 7, 2023 - 09:07

Nyuma yo kuvuga ko ntaho amuzi kandi ko yatwaye igihembo atari akwiye, Chris Brown yandikiye Robert amusaba imbabazi.

Nyuma y'uko atabashije kwegukana igihembo cya "R&B album" yahabwagamo amahirwe cyahawe Robert Glasper abikesha album ye "Black Radio III", Chris Brown yavuzekp atanazi uwo Robert Glasper wamutwaye igihembo, ni mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ariko aza kubusiba.


Robert Glasper yatwaye igihembo cya "R&B Album" mu bihembo bya Grammy awards byatangwaga ku nshuro ya 65 ahigitse abarimo Chris Brown wari uhatanye abikesha album ye "Breezy" yakunzwe cyane. 

Chris Brown yabonye ko yahubutse kuvuga uko yavuze, yicisha bugufi asaba imbabazi Robert amubwira ko atashakaga kumubwira nabi nyuma yo kubona ko ategukanye iyi Grammy awards ariko nta mutima mubi yabikoreye. 

Chris Brown yandikiye Robert ubutumwa bw'ibanga abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ariko nyuma Chris Brown abisangiza abantu bose kugira ngo agaragaze ko yamusabye Imbabazi.

Mu butumwa Chris Brown yandikiye Robert, yamusabye imbabazi ariko avuga ko ari ikosa ry'abateguye ibihembo kuko badakora ibintu bimwe ati: ''Abategura ibi bihembo ntabwo bari guha twebwe abirabura ibyo dukwiye. Wowe nanjye ntitwagakwiye kujya mu cyiciro kimwe kuko tudakora ibintu bimwe''. 

Ubutumwa Chris Brown yandikiye Robert amusaba imbabazi abanza no kumushimira kuba yaratwaye igihembo cya album nziza